NASA yabonye kuri Mars ubutumwa bwanditswe n'Imana nyuma yo gusoza mission yo gufata no kwica Imana

VIEWS:5{oshits}



Bishoboke ko hari ibihumbi by'abantu benshi basomye iriya nkuru yamaze no kugera mu kinyamakuru cya igihe.com . Ubundi iyi nkuru yasohotse ku itariki ya mbere z'uku kwezi mu kinyamakuru cyo kuri internet cyitwa The Daily Currant. Fiacre Igihozo wanditse iyi nkuru ku igihe.com, ntiyigeze agaragaza impungenge n'imwe ku ukuri kwayo aho ndetse n'abantu batangaga commentaire bagaragazaga ko bayemeye. Abo ndetse n'abandi batagize amahirwe yo kumenya icyo iki kimakuru ari cyo, bashobora gucibwa intege no kumva uyu munsi tuvuga ko iriya nkuru atari yo. 

Ni inkuru yanditswe nk'ukuri ariko igamije gusetsa. 

Gusa kubera ko hari igihe inkuru igira itya igakwira mu bice by'isi bene iki kinyamakuru kiba kitazwimo, hari ababifata nk'ukuri.

Urugero ni nkiyi  nkuru rero yanditse kurubuga igihe.com ivuga y'uko habonetse :

Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure NASA (National Aeronautics and Space Administration) cyatangaje ko cyabonye ubutumwa buteye urujijo bwaba bwaraturutse ku Mana bwanditswe ku bisate binini by’amabuye mu buvumo buri ku mubumbe wa Mars.

Nk’uko imbuga zitandukanye zabyanditse guhera tariki ya 8 Nyakanga, zivuga ko zibikesha itangazo ryemewe rigenewe itangazamakuru, ngo ubu butumwa bwanditswe n’Imana bwasanzwe ku bisate bibiri by’amabuye bifite ubunini bungana n’ubw’inzovu. Byasanzwe mu buvumo bumwe buherereye ku musozi wari winjiwemo n’akamodoka ka Mars Rover koherejwe kwirirwa gakora ubushakshatsi kuri Mars.

Ubwo ako kamodoka kinjiraga muri ubwo buvumo buherereye mu musozi wa Aeolis Mons ; umusozi munini uba kuri Mars, gashakisha ngo harebwe niba hari amazi abasha kuba yabonekamo, ahubwo kabonye ubutumwa buvuye ku Mana bwanditse mu ndimi 12 zikoreshwa hano ku Isi, zirimo Icyongereza, Igishinwa, Icyesipanyolo n’Igiheburayo.

Ubwo butumwa bwanditswe ku mabuye, urubuye rumwe ruragaragaraho amategeko 10 y’Imana nk’uko yahawe Mose, ndetse n’umurongo wo muri Bibiliya mu gitabo cya Yohani igice cya 3 umurongo wa 16.

Naho ku kindi kibuye ho handitseho ubutumwa bworoheje busanzwe mu rurimi rw’Icyongereza bugira buti : “I am real” cyangwa “Ndiho”.

Dore inkuru yose mu Cyongereza:. Dore n'indi ku igihe.com mu Kinyarwanda.

NASA yasoje mission yari imazemo imyaka 52 yo gufata no kwica Imana :

Ifoto The Onion ivuga ko Imana yaguye ku kwezi irwana. 
Mu kwa kabiri muri 2011 hari indi nkuru nk'iyo yaciye mu kinyamakuru The Onion ivuga ko NASA yasoje mission yari imazemo imyaka 52 yo gufata no kwica Imana. Mu nkuru yabo, The Onion yavuze ko umwe mu bagabo barindwi bari muri iyo mission ku kwezi, babonye Imana noneho bakayitega umutego wo kuyisaba ko bashyira ibirwanisho byabo hasi, bakanyura mu mishyikirano y'amahoro

Ngo Imana yabaye nk'ibyemera ariko nyuma ibona ko wari umutego maze irahunga. Ngo bayirutseho ndetse babasha no kuyikomerekereza mu mirwano. The Onion yakomeje ivuga ko babajije umwe mu barwanye n'Imana muri iyo mission maze akababwira ko iyo mirwano yari ikaze cyane kuko ngo Imana yari ifite ibitege byinshi. Ngo ndetse mbere y'uko bayiganza, batatu muri batanu bahakomerekeye bikabije, uretse ko ibikomere byabo byari ibivurwa bigakira. Bavuga ko imirwano yaje kurangizwa n'isasu umwe muri bo yarashe Imana mu mutwe, aho Imana yahise yitaba Imana (ipfa); maze mission yabo iba irangiye ityo. 

Ngo umwe mu bakozi ba NASA yatangaje ko Imana yari yarabajujubije kuva kera. Ngo yari ifite amayeri ku buryo kuyifata byabagoye. Ngo ntibyari byoroshye na gato ngo nubwo bo bari bafite tekinoloji ihambaye. Ngo kugirango Imana ive aho yari yihishe byasabye ko Buzz Aldrin (uyu mu buzima bw'ukuri ni we muntu wakandagiye ku kwezi bwa kabiri) ashwanyaguza paji za Bibiliya noneho bigatuma imana irakara ikava aho yari yihishe. 

The Onion yerekanye kandi ifoto y'abantu babiri bambaye imyenda y'umweru y'abajya ku kwezi; iberekana bateruye umurambo utwikirije umwenda wera wandujwe n'amaraso nk'uko bigaragara ku ifoto hasi.

Amakuru yo mu bwoko bita "satire news." Ni amakuru aba asekeje kubera uburyo aba avuga ibintu bidashoboka bitewe n'ukuri gusanzwe kuzwi. Ikiba kigamijwe ni ugusetsa cyangwa gutuma abantu batekereza ibintu mu bundi buryo. Ibi wabigereranya na comedy. Bene aya makuru aba yanditse neza neza nk'inkuru zisanzwe kandi avangamo n'ibintu by'ukuri bisanzwe bizwi (amazina y'abantu, ibintu byabayeho, amazina y'ahantu, n'ibindi). Aya makuru aba agenewe abantu baba bazi ukuri, bityo akenshi ugasanga ntacyo abatwara (atabayobya).

Ibi bigaragazwa n'urugero rw'uko iki kinyamakuru cya The Daily Currant cyasohoye itangazo mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka kivuga ko inkuru yabo yavugaga ko umuntu witwa Gina Rinehart "yifuza ko abakene bagirwa ingumba" atari ukuri. Abanditsi by'iki kinyamakuru batsindagiye ko iriya nkuru atari ukuri, ko itari igamije gufatwa nk'ukuri, na ndetse ko n'uriya muntu atigeze avuga biriya banditse ko yavuze. 


NIBA UGIFITE AMATSIKO: Izindi nkuru zo gusetsa z'ibi binyamakuru

 onion.com
dailycurrant.com

legorafi.fr


{fcommenter}


IBITEKEREZO