Dream Boyz : Kuririmba aka gace k’ indirimbo KANDA AMAZI kuri stage byafashwe nk’agasuzuguro kuri Dj Bissosso

VIEWS:7{oshits}

Platini uheruka gusinya ku itangazo rigenewe itangazamakuru ry’uko Indirimbo “Kanda Amazi” itazongera gucurangwa yateye iyi ndirimbo yikirizwa na mugenzi we TMC baririmbana muri Dream Boyz mu gitaramo cya LIVE cya Primus Guma Guma Super Star III giheruka kubera i Muhanga.

Dream Boyz baririmbye iyi ndirimbo mbere y’uko bajya kuri stage, ariko baririmbaho agace gato bakoresheje amajwi yabo aho bagize ati ““Iyo icupa rinshiranye numva ntaye ibiro. Nkabura agatabi nkumva nashyingurwa. Nabura n’umugore nkumva nashyingurwa. Ese niyahuze amazi cyangwa se imitobe ? Naho nanarwara, ngaho kanda amazi....”

alt

N’ubwo batayiririmbye yose ngo bayirangize, nyuma yo kwinjira kuri stage, Dream Boy baje kongera kuyiririmba bagezemo hagati.

Kuririmba aka gace k’iyi ndirimbo kuri stage byafashwe nk’agasuzuguro kuri Dj Bissosso, anavuga ko byanze bikunze bigomba kubagiraho ingaruka.

Bissosso yabwiye IGIHE ati “Nari mpari ariko buriya bakoze ikosa batazi kandi rizabakoraho. Uwo ari we wese uzikuririra ikibazo azacyikuririra ku giti cye, biratangaje ntabwo ari ubugabo burimo.”

Dream Boyz bo bavuga ko bataririmbye iyi ndirimbo nko gushaka gushotorana, ahubwo ko bifuzaga gushimisha abafana. Platini yagize ati “None se murashaka ngo dukore iki ko twagiye abaturage bakayidusaba ? Niyo wareka kuyiririmba ntabwo wayisiba mu mitwe y’abantu.”

alt

DJ BISSOSSO

Bigaragara ko guca indirimbo Kanda Amazi" kanda hano uyumve " cga ukore Donwloead"bizagorana, kuko n’ubu amaradiyo amwe n’amweakiyicuranga.

TMC wo muri Dream Boyz we anaherutse no kongera kuyihererekanya n’abafana babo abinyujije kuri Facebook, avuga ko iyi ndirimbo iri mu zishobora kuzahatanira umwanya w’indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda.

Indirimbo Kanda Amazi yakomeje gutera ubushyamirane kuko nyuma y’aho Ma-Riva ayihereye Producer Clement ngo ayikorane n’abandi bahanzi bataje kumvikana ku ikorwa ry’amashusho yayo. Iyi ndirimbo yaherukaga kandi gushyira Studio Kina Music mu kato.

Reba hano amashusho y'indirimbo Urare Aharyana ya Dream Boys:

src/igihe

 

{fcommenter}


IBITEKEREZO