Kanda Amazi by KNOWLESS ,CHRISTOPHER , JAY POLLY ,TOM CLOSE ,DREAM BOYZ

VIEWS:9{oshits}

 

Iyi ndirimbo bise “Kanda amazi” yumvikanamo amajwi ya bamwe muri aba bahanzi baririmba mu buryo batamenyerewemo ndetse batanga ubutumwa ku bakunda agacupa n’ibijyana nako.

KANDA HANO WUMVE KANDA AMAZI niba ukoresha MOBILE kanda hano

Umuyobozi wa Kina Muzic, Ishimwe Clément ari nawe watunganyije amajwi y’iyi ndirimbo yabwiye ytubwiye  ko ari inkuru y’umuntu babujije kunywa inzoga ariko bikamunanira.

Producer Clément yagize ati “Ni umuntu witwa Mariva wayanditse agendeye ku bibaho nyine ahantu hatandukanye. Pius we akorana na Mariva niyo mpamvu ari muri iyi ndirimbo. Ifite ubutumwa bwo kutayoborwa n’inzoga kuko hari igihe usanga abantu mu ngo zabo ibintu byarahagaze baramanitse Imbabura kubera ahanini inzoga.”

Biteganyijwe ko amashusho y’iyi ndirimbo ajya ahagaragara mu byumweru bibiri biri imbere aho bamwe mu bahanzi bari muri iyi ndirimbo bari mu bazagaragara bakina (acting) muri yo.

Clément  akomeza avuga ko Kina Music iri muri gahunda yo kwakira abahanzi Tom Close, Jay Polly ndetse na Dream Boyz nabo bakabarizwa muri iyi nzu itunganya muzika, ngo iyi ndirimbo ikaba ari imwe mu ntabwe zitewe mu gihe aba batarashyira umukono ku masezerano ngo basange Knowless na Christopher bamaze igihe bakorera ibikorwa byabo muri Kina Music.

 

 

{fcommenter}

IBITEKEREZO

 

 

Livescore powered by WhatstheScore.com

 

Widget powered by WhatstheScore.com